Mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Gitega, abarimu bagaragaje impungenge ku myambarire y’abana b’abakobwa bigisha, aho imyambaro yabo igaragaza ibice by’umubiri.
Umuyobozi w’ikigo, Faustin Nkunzumukama, yavuze ko iki kibazo gikomereye ibigo byinshi, nubwo benshi batabivuga.

Abarimu bavuga ko imyambarire nk’iyo ishobora kugira ingaruka ku myigire y’abana b’ababahungu , ndetse no kuba byatera urari bamwe mubarimu babigisha bikaba byanatera imyitwarire mibi muri rusange.
Bifuza ko hashyirwaho ingamba zo kugenzura imyambarire y’abanyeshuri, kugira ngo hatangwe uburezi bufite ireme kandi bwubahiriza indangagaciro z’umuco w’iguhugu.




Iki kibazo cy’imyambarire y’abanyeshuri gikomeje kuba ingorabahizi mu bigo byinshi mu gihugu, aho hakenewe ubufatanye bw’ababyeyi, abarimu, n’inzego z’uburezi kugira ngo hashyirweho ingamba zifatika zo kugikemura.